Intego yacu
Gufasha abanyamuryango kwizigamira no kubona inguzanyo mu mucyo, hagamijwe guteza imbere ibikorwa byabo.
Abo turi bo
Menya amateka yacu, intego, icyerekezo, indangagaciro n'abatuyobora.

Amateka yacu
UMUCYO SACCO RWAMAGANA ni koperative yo kwizigama no kugurizanya yashinzwe binyuze mu kwihuza kwa SACCO z'Imirenge yo mu Karere ka Rwamagana, zari zisanzwe zitanga serivisi z'imari ku baturage. Iyi gahunda yatumye izo SACCO zihurizwa hamwe, zihinduka amashami ya UMUCYO SACCO RWAMAGANA, hagamijwe kunoza serivisi, kongera ubushobozi bwo gutanga inguzanyo no korohereza abanyamuryango kubona serivisi z'imari.
Ku wa 23 Mata 2025, hatoranyijwe inzego z'ubuyobozi z'iyi koperative, naho ku wa 4 Nzeri 2025 hafungurwa ku mugaragaro icyicaro cyayo gikuru giherereye mu Murenge wa Kigabiro. Uyu munsi, UMUCYO SACCO RWAMAGANA ikomeje guteza imbere ikoranabuhanga, kunoza serivisi no gufasha abanyamuryango kugera ku iterambere ry'imari n'ubukungu.
SACCO z'Imirenge yo mu Karere ka Rwamagana zihinduka amashami ya UMUCYO SACCO RWAMAGANA.
Hatoranyijwe inzego z'ubuyobozi z'iyi koperative.
Icyicaro gikuru giherereye mu Murenge wa Kigabiro gifungurwa ku mugaragaro.
Gufasha abanyamuryango kwizigamira no kubona inguzanyo mu mucyo, hagamijwe guteza imbere ibikorwa byabo.
Kuba umufatanyabikorwa w'ingenzi w'abanyamuryango mu guteza imbere ubukungu n'imibereho myiza yabo, binyuze mu gutanga serivisi z'imari zigezweho.
Indangagaciro zacu
Gukora ibintu mu kuri no mu mucyo, kwirinda ibindi byose byangiza icyizere abanyamuryango bafitiye UMUCYO SACCO RWAMAGANA.
Buri mukozi cyangwa umuyobozi agomba kubazwa inshingano ze no gukoresha neza umutungo wa UMUCYO SACCO RWAMAGANA, agatanga ibisobanuro ku bikorwa n'ibyemezo afata.
Gushyira inyungu n'ibikenewe by'umunyamuryango imbere mu serivisi zose zitangwa, hagamijwe kumufasha kugera ku iterambere rirambye.
Gutanga serivisi zinoze kandi z'ubuziranenge, hubahirizwa amategeko, amabwiriza n'imyitwarire myiza iranga umuntu w'umwuga.
Imiyoborere
UMUCYO SACCO RWAMAGANA iyoborwa n'abanyamuryango bayo binyuze mu nzego zatorewe n'Inteko Rusange, zifatanya n'abakozi b'umwuga.
Inama y'Ubuyobozi
Perezida w'Inama y'Ubuyobozi
Yatowe n'Inteko Rusange shingiro ya UMUCYO SACCO RWAMAGANA ku wa 23 Mata 2025.
Abandi bagize Inama y'Ubuyobozi Visi PerezidaGASHONGA Olivier UmunyamabangaMAJYAMBERE Silas AbajyanamaIRANDUKUNDA Anitha
Umuyobozi Mukuru
Umuyobozi ushinzwe Imari n'Ubutegetsi (DAF)
Ushinzwe Ibikorwa
Ushinzwe Inguzanyo
Abafatanyabikorwa
Dukorana n'inzego za Leta n'ibigo by'urwego rw'imari mu guteza imbere abanyamuryango bacu.
Iyandikishe ube umunyamuryango wa UMUCYO SACCO RWAMAGANA, wizigamire kandi ubone inguzanyo zigufasha kugera ku ntego zawe.