Andika nibura inyuguti 2 kugira ngo ushakishe.

Ibikunze gushakishwa

Ibikorwa

UMUCYO SACCO RWAMAGANA yafunguye ku mugaragaro icyicaro cyayo mu Mujyi wa Rwamagana

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana yafunguye ku mugaragaro icyicaro gikuru cya UMUCYO SACCO RWAMAGANA mu Murenge wa Kigabiro, SACCO y'Akarere yavuye mu kwihuza kwa SACCO z'Imirenge.

Abayobozi n'abakozi ba UMUCYO SACCO RWAMAGANA bahagaze ku ibaraza ry'icyicaro gikuru i Kigabiro, Rwamagana

Kuri uyu wa 4 Nzeri 2025 mu Mujyi wa Rwamagana, Umuyobozi w'Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya UMUCYO SACCO RWAMAGANA n'abandi bayobozi, yafunguye ku mugaragaro icyicaro gikuru cya UMUCYO SACCO RWAMAGANA, SACCO y'Akarere yavuye mu kwihuza kwa SACCO z'Imirenge, kuri ubu zahindutse amashami ya UMUCYO SACCO RWAMAGANA.

Umuyobozi w'Akarere yashimiye abafatanyabikorwa bafashije SACCO z'Imirenge mu rugendo rwo kwihuza, ashima intambwe imaze guterwa aho umuturage abonera serivisi aho ari hose, asaba ubuyobozi bwa UMUCYO SACCO RWAMAGANA kurushaho kwegera abakiliya, kububaha no kubaha serivisi nziza kandi yihuse.

Tariki ya 23 Mata 2025 ni bwo inama y'Inteko Rusange shingiro ya UMUCYO SACCO RWAMAGANA yatoye Komite Nyobozi igizwe na Perezida UWASE Jolie wungirijwe na GASHONGA Olivier, naho MAJYAMBERE Silas atorerwa kuba Umunyamabanga, hanatorwa Abajyanama barimo IRANDUKUNDA Anitha na NSABIMANA Innocent. Muri iyi nama kandi hatowe Komite Ngenzuzi igizwe na NTAGANIRA Eugene na DUKUNDE Jeanne, ndetse na Komite yashyiriweho gushaka abantu bigenga bazunganira inzego z'ubuyobozi, igizwe na KAYIRANGA Jean Baptiste, UWISHEMA Jean de Dieu, MUSABIMANA Emmanuel na NSENGIYERA Daniel.

Mu muhango wo gutaha ku mugaragaro icyicaro gikuru cy'iyi koperative yo kwizigama no kuguriza kiri mu Murenge wa Kigabiro, hagarutswe ku iterambere ryayo: nyuma yo guhuza imbaraga n'amahugurwa abakozi b'ibyari SACCO z'Imirenge bahawe, inguzanyo yahabwaga umukiliya umwe yariyongereye ku buryo hari n'umaze guhabwa miliyoni mirongo inani (80). Ikoranabuhanga ryafashije abanyamuryango ku buryo bashobora gufatira amafaranga ku ishami rya UMUCYO SACCO RWAMAGANA aho ari ho hose mu Mirenge, ndetse hakaba hari n'umushinga wo korohereza abakiliya kubona serivisi zayo kuri telefoni ngendanwa no gukorana n'andi mabanki.